Imikino

Bruno Ferry Umutoza w’umufaransa muri Rayon Sports azanye intego zo kuyihindura ikitabashwa

Bruno Ferry Umutoza w’umufaransa muri Rayon Sports azanye intego zo kuyihindura ikitabashwa

Uyu mutoza ufite ubunararibonye mu mupira w’amaguru, ukomoka mu Bufaransa, yageze mu Rwanda ku munsi w’ejo. Ategerejweho guha Gikundiro icyerekezo gishya, cyane ko iyi kipe iri mu rugendo rwo kongera kwiyubaka no gusubirana ijambo muri Champion y’u Rwanda.


Bruno Ferry, ufite imyaka 58, azwi nk’umutoza wibanda ku mikinire isaba imbaraga no gushyira hamwe nk’ikipe yose aho kwishingikiriza ku bakinnyi bitwa ko bakomeye ku giti cyabo. Ibi ni bimwe mu bintu byatumye abayobozi ba Rayon Sports bamugirira icyizere, bamubonamo umuntu ushobora gusubiza iyi kipe ku rwego rwo gutwara ibikombe.


Mu magambo ye ya mbere akigera mu gihugu, Ferry yavuze ko atewe ishema no guhabwa amahirwe yo gutoza imwe mu makipe akomeye mu Rwanda, anasobanura ko intego ye atari akuvuga amagambo menshi, ahubwo ari ugukora no gutanga umusaruro ugaragara mu kibuga.


Uyu mutoza azakorana bya hafi n’abamwungirije barimo Lomami Marcel na Haruna Ferouz, nk’itsinda ry’abatoza ryitezweho gushyira hamwe ubumenyi n’ubunararibonye mu gufasha Rayon Sports kugera ku ntego zayo z’igihe gito n’iz’igihe kirekire.


Aje asanga Gikundiro iri mu rugamba rwo gushaka umyanya myiza muri Shampiyona, bityo abafana n’abakunzi b’iyi kipe bakaba bategereje kureba uko filozofiya ye izigira icyo ihindura mu mikino iri imbere, cyane cyane mu buryo iyi kipe izitwara muri uyu mwaka.


Kwinjira kwa Bruno Ferry muri Rayon Sports ni ikimenyetso cy’uko iyi kipe ishaka kongera gusubiza icyubahiro izina ryayo, aho amaso yose y’abakunzi ba Murera yerekeye ku kazi ke, ku byemezo azafata no ku ruhare rwe mu guhindura amateka ya Gikundiro.


Umugi Writer

View My Articles

Selfies labore, leggings cupidatat sunt taxidermy umami fanny pack typewriter hoodie art party voluptate. Listicle meditation paleo, drinking vinegar sint direct trade.

Follow Me:

00 Comments

  • No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment